Trending

Abakozi bakata amatike (10)
City Express Ltd | Post type: jobs December 5, 2024 - Deadline 13/12/2024 | NumberOfPosition [10]
City Express Ltd Overview

City Express Ltd is a private company launched from 2013 in Rwanda, as the registered Public Transport Company based in Kigali with its main day to day operations in Kigali, Eastern province and southern province. We are the first Public Transport Company to operate in regions of the Southern Eastern and Kigali Province Districts

City Express Ltd  ni Company itwara abagenzi mu buryo rusange, ikorera muri Kigali, mu burasizuba ( Bugesera) n’amagepfo ( Nyanza na Huye). Irifuza gutanga akazi k’umwanya w’umukozi ukata amatike y’abagenzi.

Title: Umukozi ukata amatike (10)

Ababyifuza kandi babifitiye ubushobozi basabwe kohereza ibyangombwa byabo.

Imyanya ikenewe: 10

Ibisabwa:

  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba yarize amashuri atandatu yisumbuye kandi afite n’ikibyemeza (Impamyabumenyi)
  • Kuba yiteguye gukorera ahantu hose City Express Ltd ikorera.

Inshingano:

  • Gukorana  akazi umurava, agakunze kandi yirinda gukora amakosa yose yatuma Ikigo akorera gitakaza agaciro kacyo bikaba byagikururira igihombo cyangwa guhanwa bitagiturutseho ;
  • Gufata neza ibikoresho yahawe gukoresha by’akazi, akirinda kubyangiza cyangwa kubinyereza,
  • Kwirinda kuza ku kazi yanyweye inzoga cyangwa ibiyobyabwenge;
  • Gukorana n’abandi neza mu bwubahane no mu bwuzuzanye,
  • Kugira ibanga ry’akazi aho ari hose; yaba ari ku kazi cyangwa atakariho;
  • Gutanga inama zose yabona zagirira akamaro ikigo akorera zigamije kunoza imikorere myiza n’iterambere.

Uko basaba akazi: Ohereza umwirondoro ( Cv), copy ya ID na Diplome  kuri email: cityexpressrwanda@gmail.com cyangwa ukazana dossier kuri Bureau ya City Express Ltd.

Igihe ntarengwa cyo gusaba akazi ni  taliki ya 13/12/2024

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri nomero: 0788557752 cg 0733225339

Umuyobozi ushinzwe abakozi Pr. CYIZA John Love

Bikorewe i Kigali kuwa 05/12/2024

Kicukiro- Gatenga Nyanza

You Might Also Like

Leave A Comment


Cyizere, Inc. | CareersInRwanda | All rights reserved.